Bang Media

Friday, July 27, 2012

Andongora nk'Inyamanswa

Ndi umukobwa w'imyaka 38. Nakundanye n'umusore w'imyaka 29. Dutangira kubana , hashize igihe gito ndasama. Amaze kubona nasamye biramubabaza ansaba ko nayikuramo ariko sinabyemera kuko nari nkeneye umwana cyane. Biramubabaza noneho igihe duhuje igitsina akajya andongora cyane n'ibigufu byinshi kandi dukoresha uburyo bw'inyuma agira ngo arebe ko ubwo buryo bwatuma inda ivamo ariko ntabimbwire kandi akansaba tubikora buri munsi.

Umunsi umwe ndi ku kazi mbona ntangiye kuvirirana amaraso menshi, nuko nsaba Imana ngo itaba ari inda irimo kuvamo ariko bigeze ku mugoroba nabonye ko nta gisigaye ko inda yavuyemo. Yari inda y'ibyumweru hagati 5 na 6.

Mu gihe twari tumaze kubana hafi amezi 5 yambwiye ko yabonye indi nzu yo kubamo ko tutakibanye ahubwo tuzajya dusurana gusa. Kuko yari infunguzo z'inzu nabagamo rimwe na rimwe yajyaga aza tugasabana, nubwo ntari nshimishijwe n'icyemezo yafashe cyo kuba wenyine ariko nari nkeneye umwana ariko nawe tukaba tutabyumva kimwe kuko igihe cyose twahuzaga igitsina yasohoreraga hasi.

Hashize iminsi atangira kunyihisha twanahura arikumwe n'inshuti ze akigira nk'aho ntacyo duhuriyeho ko tuziranye nk'abandi basanzwe.Byarambabaje ariko mbura ukpo mbigira nuwo nagisha inama none mu cyumweru gishize naramuhamagaye, telephone ntiyitaba mbajije inshuti ze zimbwira ko yakoze impanuka kandi arembye bikomeye. Nabyitwaramo nte

Digg del.icio.us Stumbleupon

No comments: